RURA
Kigali

Portable yasobanuye impamvu yatumye yiyita Elizabeth Joyce kuri Instagram

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:6/03/2025 9:48
0


Umuhanzi ukomeye kandi uzwi cyane muri Nigeria, Portable, yatangaje impamvu yatumye afungura urukuta rwa Instagram yitwa Elizabeth Joyce, ko mbere yo kumenyekana, yari mu bikorwa byo gukora ubujura bukoresha ikoranabuhanga.



Yavuze ko icyo gihe yakoze Konti ye ya mbere ya Instagram akiyita Elizabeth Joyce, akoresheje ifoto y'umukobwa w'umuzungu mu rwego rwo kwiyoberanya, agamije gutera urujijo ku bantu ngo ntihazagire umumenya, ariko ko nyuma yaje kureka ibyo yakoraga by'ubutubuzi.

Portable aganira n'umwe mu bakoresha urubuga rwa YouTube wiyita 'Egungun of Lagos" ariko asanzwe yitwa Kuye Adegoke nk'uko bitangazwa na intelregion.

Ati: “Nafunguye konti ya Instagram mu isina rya Elizabeth Joyce ubwo nashakaga gutangira 'yahoo'. Nyuma yo gukora cyane, sinigeze mbona amafaranga akwiye, niyo mpamvu natangiye gukoresha iyo konti, nyuma y'igihe umuntu yambwiye ko bari bari kunshaka kuri Instagram, ari uko nari maze kumenyekana, nyuma naje gufata umwanzuro wo kureka iryo zina".

Portable yagaragaje ko uko kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga byamufashije gukura nyuma y'ibihe bitari byoroshye, ariko akaba yaragize amahirwe akaba uwo ari we ubu.

Portable waririmbye I'm not a prisoner, yatangaje ko yigeze kuba umutubuzi

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND